MARIKO 1
MARK 1
1 Ngiyi intangiriro y'Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu Kristo Umwana w'Imana.
The beginning of the gospel about Jesus Christ, the Son of God.
2 Byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi, ngo "Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo igutunganyirize inzira.
It is written in Isaiah the prophet: "I will send my messenger ahead of you, who will prepare your way"
3 Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu, ati 'Nimutunganye inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura.
"a voice of one calling in the desert, 'Prepare the way for the Lord, make straight paths for him.'"
4 Yohani yatungutse mu butayu, atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.
And so John came, baptizing in the desert region and preaching a baptism of repentance for the forgiveness of sins.
5 Icyo gibe, abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.
The whole Judean countryside and all the people of Jerusalem went out to him. Confessing their sins, they were baptized by him in the Jordan River.
6 Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw'ingamiyab, akawukenyeza umukandara w'uruhu. Yatungwaga n'isananec n'ubuki bw'ubuhura,
John wore clothing made of camel's hair, with a leather belt around his waist, and he ate locusts and wild honey.
7 akajya atangaza ati "Nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha: ntibinkwiriye no kunama ngo robe napfundura udushumi. tw'inkweto ze.
And this was his message: "After me will come one more powerful than I, the thongs of whose sandals I am not worthy to stoop down and untie.
8 Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko we azababatirisha Mwuka Muziranenge."
I baptize you with water, but he will baptize you with the Holy Spirit."
9 Muri iyo minsi, Yezu ava i Nazareti yo muri Galileya, maze Yohani amubatiriza muri Yorodani.
At that time Jesus came from Nazareth in Galilee and was baptized by John in the Jordan.
10 Yezu akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse, na Mwuka w'Imana amumanukiraho asa n'inuma.
As Jesus was coming up out of the water, he saw heaven being torn open and the Spirit descending on him like a dove.
11 Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru, ati "Uri Umwana wanjye nkunda crane; ni wowe nishimira. "
And a voice came from heaven: "You are my Son, whom I love; with you I am well pleased."
12 Mwuka w'Imana aherako amujyana mu butayu,
At once the Spirit sent him out into the desert,
13 ahamaca iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani*. Yahabanaga n'inyamaswa. abamarayika ari bo bamukorera.
and he was in the desert forty days, being tempted by Satan. He was with the wild animals, and angels attended him.
14 Yohani amaze gufungwae, Yezu ajya muri Galileya, yamamaza Ubutumwa bwiza bw'Imana, agira ati
After John was put in prison, Jesus went into Galilee, proclaiming the good news of God.
15 "Igihe kirageze, ubwami bw'Imana buregereje. Nimwihane, maze mwemere Ubutumwa bwiza."
"The time has come," he said. "The kingdom of God is near. Repent and believe the good news!"
16 Nuko Yezu anyura iruhande rw'Ikiyaga cya Galileya, abona Simoni! n'umuvandimwe we Andereya, barobesha imitego y'amafi mu kiyaga, kuko bari abarobyi.
As Jesus walked beside the Sea of Galilee, he saw Simon and his brother Andrew casting a net into the lake, for they were fishermen.
17 Maze Yezu arababwira ati "Nimunkurikireg, nzabagira abarobyi b'abantu."
"Come, follow me," Jesus said, "and I will make you fishers of men."
18 Bahita basiga aho imitego yabo, baramukurikira.
At once they left their nets and followed him.
19 Yigiye imbere ho gato, abona Yakobo na Yohani bene Zebedeyi. Na bo bari mu bwato batunganya imitego barobeshaga.
When he had gone a little farther, he saw James son of Zebedee and his brother John in a boat, preparing their nets.
20 Ako kanya Yezu arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi n~abakozibe mu bwato, baramukurikira.
Without delay he called them, and they left their father Zebedee in the boat with the hired men and followed him.
21 Nuko bagera i Kafarinawumu. Ku munsi w'isabato, Yezu ajya mu rusengero rw' Abayahudi, atangira kwigisha.
They went to Capernaum, and when the Sabbath came, Jesus went into the synagogue and began to teach.
22 Abaho batangazwa crane n'imyigishirize ye, kuko atigishaga nk'abigishamategeko, ahubwo we yigishagank'ufite ubushobozi.
The people were amazed at his teaching, because he taught them as one who had authority, not as the teachers of the law.
23 Ako kanya mu rusengero, haboneka umuntu wahanzweho n'ingabo ya Satani, avuga aranguruye, ati
Just then a man in their synagogue who was possessed by an evil spirit cried out,
24"Yezu w'i Nazareti, uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura?
Nzi uwo uTi we: ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana."
"What do you want with us, Jesus of Nazareth? Have you come to destroy us? I know who you are-the Holy One of God!"
25 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani, ati "Ceceka, muvemo!"
"Be quiet!" said Jesus sternly. "Come out of him!"
26 Nuko itigisa uwo muntu tJikabije, maze imuvamojvuz~ induru.
The evil spirit shook the man violently and came out of him with a shriek.
27 Bose barumirwa, bigeza aho babazanya bati "Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya! Arategekana ububasha ingabo za Satani, na zo zikamwumvira!"
The people were all so amazed that they asked each other, "What is this? A new teaching-and with authority! He even gives orders to evil spirits and they obey him."
28 Bidatinze, inkuru ye, ya! TIamara mu karere kose ka Galileya.
News about him spread quickly over the whole region of Galilee.
29 Bakiva mu rusengero, Yezu ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani.
As soon as they left the synagogue, they went with James and John to the home of Simon and Andrew.
30 Bagezeyo, basanga nyirabukwe wa Simoni aryamye, ahinda umuriro.
Ako kaura, babwira Yezu. iby'uburwayi bwe.
Simon's mother-in-law was in bed with a fever, and they told Jesus about her.
31 Yezu aramusanga, amufata ukuboko, aramwegura. Nuko umuriro urazima, arabyuka, arabazimanira.
So he went to her, took her hand and helped her up. The fever left her and she began to wait on them.
32 Nimugoroba, izuba rirenzeh, abantu bamuzanira abarwayi hose n' abahanzweho n' ingabo za Satani.
That evening after sunset the people brought to Jesus all the sick and demon-possessed.
33 Abaturage b'umugi hose bari bateraniye ku'irembo.
The whole town gathered at the door,
34 Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n'ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga, kuko zari zamumenye. .
and Jesus healed many who had various diseases. He also drove out many demons, but he would not let the demons speak because they knew who he was.
35 Bukeye bwaho, Yezu abyuka .kare fiU rukerera, ajya ahantu hiherereye, arasenga.
Very early in the morning, while it was still dark, Jesus got up, left the house and went off to a solitary place, where he prayed.
36 Simoni na bagenzi be bajya kumushaka.
Simon and his companions went to look for him,
37 Bamubonye, baramubwira bati "Abantu hose baragushaka."
and when they found him, they exclaimed: "Everyone is looking for you!"
38 Arabasubiza ati "Ahubwo nimuze tujye mu yindi misozi idukikije, na ho namamazeyo Ubutumwa bwiza, kuko ari eyo eyanzanye."
Jesus replied, "Let us go somewhere else-to the nearby villages-so I can preach there also. That is why I have come."
39 Nuko azenguruka Galileya rose, avuga Ubutumwa bwiza, abutangariza mu nsengero zaho, kandi ameDesha ingabo za Satani zari mu bantu.
So he traveled throughout Galilee, preaching in their synagogues and driving out demons.
40 Maze umuntu urwaye ibibembe asanga Yezu aramupfukamira, aramubwira ati "Ubishatse wankiza."
A man with leprosy came to him and begged him on his knees, "If you are willing, you can make me clean."
41 Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko, amukoraho, agira ati "Ndabishaka: kira."
Filled with compassion, Jesus reached out his hand and touched the man. "I am willing," he said. "Be clean!"
42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira.
Immediately the leprosy left him and he was cured.
43 Yezu ahita amusezerera amwihanangiriza, ati
Jesus sent him away at once with a strong warning:
44 "Uramenye, ntugire 1iwo ubibwira. Ieyakora ujye kwiyereka umutambyi, maze uture igitambo eyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetsei, bibabere ieyemezo ey'uko wakize."
"See that you don't tell this to anyone. But go, show yourself to the priest and offer the sacrifices that Moses commanded for your cleansing, as a testimony to them."
45 Nyamara uwo muntu akimara kuva aha, atangira kubyamamaza, abibwira umuhisi n'umugenzi, bigeza aha Yezu yari atakigenda mu -migi ku mugaragaro; ahubwo akigumira mu gasozi ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse hirya no hino.
Instead he went out and began to talk freely, spreading the news. As a result, Jesus could no longer enter a town openly but stayed outside in lonely places. Yet the people still came to him from everywhere.
|