Mu mico yose Yesu yeretse intumwa ze, birashoboka ko kwicisha bugufi byari byo byangombwa. Yaravuze ati “Niba ushaka kuba umukuru mu bwami bw’Imana, wige kuba umugaragu w’abandi”. Ukwicisha bugufi bigendana n’urukundo kandi igihe barangizaga gusangira, Yesu yifuje kwerekana urukundo rwe ruhebuje. Yesu yakenyeye umwenda nk’umuhereza, maze afata ibasi ashyiramo amazi. Arangije atangira koza ibirenge byanduye byabamukurikiye. Umwe kuri umwe agenda apfukama imbere y’abo cumin a babili, atuje acecetse, atangira kuboza ibirenge. Arangije arababwira ati, “ Nkuko maze kuboza ibirenge namwe niko muzajya mubigenza mwozanya ibirenge”. Arangije aravuga ati, “ ndimo kubaha itegeko rishyashya. Mukundane nkuko nabakunze. Gutyo abantu bose bazamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana”. |
Go to Part 24 ~ Praying in the Garden