Igihe Yesu yapfaga, habaye ubwirakabili mu kirere kandi isi iratigita. Umusirikare w’umuroma aratangara ati, “N’ukuri uyu yari umwana w’Imana”. Kugirango byemezwe ijana kw’ijana ko Yesu yapfuye, umusirikare atera icumu rirerire mu mutima wa Yesu. Amaraso n’amazi birashoka. Aho nta gushidikanya kwari guhari . Yesu Kristo umucunguzi w’isi, yari amaze gupfa. Nyuma y’aho Yesu yabambwe hari imva nshyashya yari iy’umugabo witwaga Yozefu wo mu Arimataya. Ari kumwe n’undi mugabo witwaga Nicodemu, batwara umubiri wa Yesu mu gituro. Nkuko izuba ryo kuwa gatanu ryari rirenze, bafata intumbi yambitswe imyenda yo mu gituro maze bashyira Yesu mu gituro. Abarinzi b’Abaroma bashyirwa ku muryango kugirango bizere ko nta wukomakoma iyo mva. |
Go to Part 29 ~ Resurrection