Imyaka y’intumwa yararangiye, ariko itorero Yesu yatangije- itorero Mwuka Wera yateye imbaraga—ryakomeje gukura rigera no ku isi hose. Itorero ni umubiri wa Kristo, kandi natwe turi ingingo zawo. Itorero ni ihuriro ry’abizeye bose bo mu ibihe byose. Aho babiri cyangwa benshi bateraniye mw’izina rya Yesu, itorero riba riri aho. Itorero ni umugeni wa Yesu kandi natwe turimo turitegura mu kwera kose kuzabana n’umwami wacu akaramata. Turi abahamagawe kuba abahamya be mu guha Imana icyubahiro, mu gukundana , no kubwira isi yose mu izina Rye. Nk’umugeni, tugomba kuguma kuba abizerwa nk’abageni kugeza igihe azagarukira gutwara itorero Rye akunda. |
Go to Part 35 ~ Second Coming