Imana yihishuriye Mose nka “NDI UWO NDI WE“ Imana yahisemo Mose kuyobora ubwoko bwayo abuvana mu buretwa abujyana mu gihugu cy’isezerano. Imana yakoze ibitangaza bikomeye ikoresheje ikiganza cya Mose nko kohereza ibyago ku banyegiputa igabanyamo inyanja itukura mo kabiri. Bakiri mu butayu, Imana iha amategeko Mose. Amanutse ku musozi wa Sinayi, Mose yereka amategeko icumi abana ba Isirayeri. “ umva yewe Isirayeri we, Imana ni imwe. Kandi ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubugingo ,ubwenge, n’imbaraga.” Amategeko Imana yahaye Mose yashoboraga kwereka abantu ibyaha byabo, ariko ntiyashoboraga kubakiza ibyaha byabo. “kuko amategeko yatanzwe na Mose ariko ubuntu n’ukuri byazanywe na Yesu Kristo”. |
Go to Part 5 ~ King David