Nyuma y’umubatizo, Umwuka ayobora Yesu mu butayu kugeragezwa na Satani. Mu gihe Yesu yari amaze kunanirwa no gusonza, Satani araza amusaba guhindura ibuye umugati. Yesu ahakana amubwira ati “ umuntu ntazatungwa n’ umutsima gusa ahubwo n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana”. Inshuro zindi ebyiri Satani arongera agerageza Yesu; amujyana ku munara w’urusengero arangije amusaba gusimbuka. Ubukurikiyeho umwanzi amusezeranya ubutware n’icyubahiro byo mw’isi iteka ryose namuramya. Unyuranyije na Adamu, umuntu wa mbere, Yesu ntabwo yashutswe n’ibigeragezo. Yarabitsinze, arangije atangira umurimo. |
Go to Part 10 ~ Twelve Disciples