Yesu yigishaga abantu kubaho ubuzima bufite Imana. Icyigisho cye cy’icyamamare ni ikigisho cyo ku musozi (Sermon from the mount) Yesu yavuze ko ataje gusenya amategeko ya Mose ko ahubwo yaje kuyasohoza. Yesu yaravuze ati “ Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa”. Yesu yatubwiye ko turi umucyo mw’isi n’umunyu w’isi. Uwo mwarimu w’umuhanga yatwigishije uburyo bwo gusenga dukoresheje ijambo “Data wa twese”.Yatwigishije kubika ubutunzi mw’ijuru. Kureka kwiganyira kubw’ejo hazaza, kandi cyane cyane ku itegeko rikubiyemo ayandi yose : “ugirire abantu uko nawe ushaka ko bakugirira.Amaze kurangiza icyo kigisho gikuru, abantu banyurwa cyane nizo nyigisho Ze. |
Go to Part 12 ~ Lord over Sickness