Kubana neza n’Imana bisaba kuyumvira neza, ariko Adamu na Eva bahisemo kunyura inzira yabo. Aho kumvira Imana y’urukundo, bumviye Satani-Umubeshyi wa mbere- avugisha ururimi rw’inzoka. Adamu na Eva bariye ku mbuto bari barabujijwe kurya. Kubera gusuzugura, batakaje icyubahiro. Birukanywe muri paradizo. Icyaha cyabatandukanije n’Imana kandi kibajyana ku rupfu. Ariko Imana yari ifite umugambi. Mu bihe bikomeye yohereje “Adamu wa kabiri” mw’ishusho y’umwana wayo, Yesu Kristo. “Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane yohereje umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” |
Go to Part 3 ~ Father Abraham