Urukundo Yesu yagaragarije abantu rwari urukundo nyakuri, kandi rimwe na rimwe gushyira mu kuri bikamusaba guca imanza. Igihe Yesu yazaga i Yerusalemu , yinjiye mu rusengero Rwera. Areba hirya no hino arababara agubwa nabi mu gihe yabonye abacuruzi barimo baracuruza amatungo yagenewe gutangaho ibitambo mu rusengero, ntibyamushimishije. Arangije abona abacuruzi bari kuvunja impiya. Uko gutuka Imana bituma Yesu ababara. Yesu aboha inkoni mu mugozi asohora abacuruzi bose n’amatungo hanze y’urusengero. Arangije ahirika ameza yose y’abo bacuruzi arangije aravuga ati “ Haranditswe ngo inzu ya Data igomba kwitwa inzu y’amasengesho, ariko mwebwe ho mwayigize ahantu h’abambuzi”. Imana yacu ni Imana y’inyakuri. Buri gihe tujye twibuka ko ineza izahemberwa, ariko ikibi cyose kizahanirwa. |
Go to Part 22 ~ Last Supper