Igihe Yesu yari amaze guhura n’inshuti ze, bwari bwije cyane. Yesu na cumi n’umwe mu ntumwa ze bajya ahantu hiherereye aho bari bafite umuco wo gusengera. Aho hantu hitwaga Getsemani, aho hantu hari hitaruye umujyi. Yesu yari azi neza imibabaro yari imuriho. Yesu asiga intumwa ze ziryamye aragenda arapfukama arasenga, “ Data niba ari ubushake bwabe, reka iki gikombe cy’imibabaro kindenge. Ariko na none bibe uko ushaka ntibibe uko nshaka. Yesu yarasenze cyane kugeza aho yatangiye kubira ibyuya bimeze nk’amaraso mu maso ye. Nta kigeragezo na kimwe gikomeye gishobora guhangarwa nta masengesho akomeye yabaye, kandi Yesu yari agiye guhura n’ibigeragezo birusha ibindi byabayeho. Yari kuzakubitwa akanasuzugurwa. Nk’umwana w’intama bajyanye kw’ibagiro. Yesu yapfiriye ibyaha by’abantu bo muri iy’ isi. |
Go to Part 25 ~ Betrayal