36 Panels of Redemption History
Part 31 ~ Ascension

Uwo mwami wazutse yigaragaje inshuro nyinshi ku bantu benshi. Yigaragarije abagore bacye bari hamwe yongera yigaragariza abantu barenga Magana atanu igihe kimwe. Yongera yiyereka bwa gatatu intumwa ze ku Nyanja ya Galilaya maze ahongaho asubiza Petero ku mwanya we w’ubuyobozi. Yesu abonekera mwene se witwa Yakobo amugarura ku kwizera. Yesu yasobanuriye abamukurikiye: “ Nahawe ububasha bwose mw’ijuru no mw’isi. Noneho mugende muhindure amahanga yose kuba abigishwa banjye. Mubabatize maze mubigishe kunkurikira.” Ariko Yesu yababwiye ko babanza gutegerereza i Yerusaremu kugeza igihe Umwuka Wera azazira. Maze, mu gihe intumwa ze zarimo zimureba, Yesu arazamurwa avanwa mw’isi ajyanwa mw’ijuru, igicu kiramukingiriza. Ubu Yesu Kristo yicaye i buryo bwa Se.


Go to Part 32 ~ Pentecost