36 Panels of Redemption History
Part 33 ~ Acts of the Apostles

Ibikorwa bya mbere by’itorero biri mu gitabo cyitwa Ibyakozwe n’Intumwa. Iki cyari igihe cyo gukura cyane kw’itorero n’ibitangaza byinshi. Ibihumbi by’abantu biza kuri Yesu mu kwizera. Abagabo babiri bahagarara nk’ “intumwa”- abo ngabo bari bafite ubutumwa. Petero yayoboye itorero rya mbere. Akubitwa inshuro nyinshi ashyirwa no mu buroko, yabwirije ubutumwa bwiza ashize amanga muri Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya. Intumwa Pawulo yari mbere umwanzi wa Kristo, ariko Yesu mu buryo bw’igitangaza aramubonekera arangije amutura hasi n’urumuri rwinshi rwamuhumye. Yesu ahindura Pawulo intumwa ye idasanzwe amwohereza ku Bagiriki no mu Baroma. Pawulo niwe mwanditsi w’ibitabo cumi na bitatu mu Isezerano Rishya. Muri ibyo bitabo niho twumva ukwera kwa Kristo, tukumva ko twacunguwe n’ubuntu binyuze mu kwizera, n’uburyo dushobora kubaho ubuzima bunezeza Imana.


Go to Part 34 ~ Gospel to the World