36 Panels of Redemption History
Part 26 ~ Three Trials

Nkuko isi yatangiriye muri Paradizo, ni nako izarangirira muri Paradizo. Yesu yaravuze ati, “ndi Alpha na Omega, ndi uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.” Mu mpera z’iyi myaka, abantu bose abakomeye n’aboroheje, wowe nanjye, tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana. Igitabo cy’ubugingo cyizabumburwa. Niba izina rya buri umwe ritari muri icyo gitabo azajugunywa mu nyanja y’umuriro. Maze isi ishaje n’ijuru rishaje bizavaho maze hageho isi nshya n’ijuru rishya byateguriwe abakunda Imana. Imana yo ubwayo izagira ibintu byose bishya. Umwana n’Umwuka bazatwakira. Imana izatura muri twe kandi tuzishimira kubana nayo iteka. Rero ni gutyo zabana n’Umwami Imana ubuziraherezo. Amen


Credits for Redemptive History