Nyuma y’ingoma ya Dawidi n’umwana we Salomo, ubwami bwacitsemo ibice. Ijambo ry’Imana ryavuzwe n’abahanuzi b’Imana. Yesaya yahanuye Mesiya uzavuka kw’isugi. Mika yavuze kubya Mesiya uzaturuka mu mujyi wa Betelehemu. Yeremiya yavuze ku kwicwa kw’impinja z’inzirakarengane. Abahanuzi bahanuye mbere ko uwo wasizwe azababarizwa ibicumuro byacu; umugabo wuzuye intimba. Messiya uzaza, azaba Umucyo w’amahanga. Ubuhanuzi buvuga neza ku kuvuka no ku gupfa; ku mirimo no ku magambo ya Yesu Kristo, We, mu kwuzura kw’ibihe yagombaga kwerekanwa nk’umukiza w’abari mw’isi. |
Go to Part 7 ~ Nativity