Yesu ni umwami unesha imyuka mibi. Inshuro nyinshi iyo myuka mibi cyangwa se abadayimoni, bari binjiye mu mugabo bamugira infungwa ku ndwara no gusara. Yesu yirukana Abo badayimoni n’ijambo rye . Rimwe umwuka mubi umenya Yesu urangije urasakuza uti, “Uri umwana w’Imana”. Yesu awutegeka guceceka. Ikindi gihe Yesu ahura n’umugabo ufashwe n’ abadayimoni aba mu bituro. Imbaraga z’uwo mugabo zari nyinshi ku buryo nta wabashaga kumufata. Yesu abaza izina rye. Uwo mugabo arasubiza ati, “nitwa ingabo kuko turi benshi” Yesu yirukana abo badayimoni bahungira mu mukumbi w’ingurube. Izo ngurube zose zirukanyira mu nyanja zirarohama, mw’ Izina rya Yesu abadayimoni bategekwa guhunga. |
Go to Part 14 ~ Lord over Nature