36 Panels of Redemption History
Part 14 ~ Lord over Nature

Yesu ni umwami w’ibidukikije. Umuyaga,imvura, n’umuhengeri wubaha itegeko rye. Igihe cyimwe Yesu yari ari mu bwato butoya asinziriye mu nyanja ya Galileya. Bahura n’umuhengeri mwinshi abigishwa be cumi na babiri baratinya cyane bazi ko bagiye gupfa. Yesu akangutse ategeka umuhengeri nuko umuyaga n’imvura birahagarara. Ikindi gihe abigishwa be bari mu bwato bonyine, Yesu aza abasanga agendera hejuru y’amazi. Petero amubaza niba ashobora kumusanga maze nawe atera intambwe nkeya agendera hejuru y’amazi. Ariko aza kurangara. Aratinya, akura amaso kuri Yesu, atangira kwibira mu mazi. Yesu akiza Petero amushyira mu bwato. Ni ibya ngombwa cyane guhanga amaso yacu kuri Yesu.


Go to Part 15 ~ Lord over Death