36 Panels of Redemption History
Part 15 ~ Lord over Death

Yesu ni umwami uganza urupfu. Igihe Yesu yari arimo agendana n’intumwa ze, yumvise ko inshuti ye Lazaro yapfuye. Igihe yegeraga igituro, Mariya mushiki wa Lazaro, aza yiruka amusanga ati, “Mwami, iyo uba hano, musaza wanjye ntiyari kuba yarapfuye”. Yesu aramubwira ati, “musaza wawe azazuka”. Mariya arasubiza ati, “ndabizi ko musaza wanjye azazuka ku muzuko w’abapfuye”. Yesu aramubwira ati “ninjye kuzuka n’ubugingo. Unyizera wese, naho yaba yarapfuye, azabaho.” Yesu arirana imbabazi ababaye cyane., arangije ajya ku gituro. Nyuma y’isengesho, avuga n’ijwi rirenga ati, “Lazaro sohoka”. Maze Lazaro-uwo mugabo wari wapfuye- arasohoka ava mu gituro. Inshuti ze zimukuraho imyenda yari umuhambiriye maze bishimira kugaruka kwe. N’urupfu narwo rwumvira itegeko rya Kristo.


Go to Part 16 ~ Feeds 5000