Umunsi umwe mbere ya Pasika, Yesu yifuza gusangira ifunguro rya nyuma n’intumwa ze cumi n’ebyiri. Yamenye ko igihe cye cyari cyegereje, kandi ko yari agiye guhura n’ubugambayi, ibigeragezo hamwe n’urupfu. Yesu asangira ifunguro rye rya nyuma mu cyumba cyiherereye cyo hejuru. Mu gihe barimo barya, Yesu yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura maze aravuga ati, “uyu ni umubiri wanjye, wabatangiwe. Mwakire kandi muryeho mwese.” Muri ubwo buryo nyine, Yesu afata igikombe cya divayi aravuga ati, “iki gikombe gisutswe ku bwanyu, ni isezerano ryanditse mu maraso yanjye. Mujye mukora ibi munyibuka”. Maze nyuma aravuga ati, “Igihe cyose muzarya uyu mugati mukanywa no kuri iki gikombe, muzaba mwibuka urupfu rwanjye kugera igihe nzagarukira”. Abakristo bose ku isi yose bakomeje gusabana na Yesu binyuze mu kwizihiza ifunguro ry’Umwami wacu buri gihe. |
Go to Part 23 ~ Footwashing