Atewe ingufu n’amasengesho, Yesu yari amaze kwitegura gutangira “umubabaro” we. Umwe mu ntumwa ze cumi n’ebyiri witwaga Yuda Isikariyoti, yari yagiye igihe basangiranga ifunguro rya Pasika. Ariiruka ajya mu bakuru b’abayuda maze yemera kugambanira Yesu ku mafaranga mirongo itatu. Mu busitani bwa Getsemani, Yuda umugambanyi yayoboye igitero cyirimo ingabo zarindaga urusengero zivanze n’ingabo z’abaroma. Hari umwijima kuburyo byari bikomeye gutandukanya Yesu n’intumwa ze. Yuda, wari umuzi neza, ahagarara imbere , arangije arobanura Yesu aragenda amusoma kw’itama.Yesu aramubwira ati, “Ungambaniye unsoma?” Petero akura inkota ye aca ugutwi kumwe mu bari mu gitero, ariko Yesu aravuga ati, “fasha inkota yawe hasi, igihe cyanjye yageze.” Maze abayobozi bari aho ngaho bafata Yesu. Mu gihe intumwa zarimo ziyirukira ngo zikize amagara yazo, Yesu yahambirijwe imigozi baramujyana. |
Go to Part 26 ~ Three Trials