Amaze gufatwa, Yesu yahuye n’ibigeragezo bitatu. Icya mbere, Yesu yajyanwe mu nama y’abayobozi b’abayuda. Yari arimo aregwa ibyaha byinshi yakoreye Imana, ariko nta bahamya babiri bashoboraga guhuza ku kirego kimwe. Nyuma Kayafa, umutambyi mukuru, aramubaza ati, “ni wowe Kristo?” Yesu arahamya ati, “ Yego ndi we, kandi muzabona umwana w’umuntu aje guca imanza”. Abayobozi b’abayuda bararakara basaba ko Yesu yakwicwa kubera ngo atutse Imana. Ubukurikira Yesu ahagarara imbere ya Herode. Uyu mwami mubi yifuza kubona Yesu. Akora “ubufindo”, ariko Yesu aguma acecetse nuko Herode amwohereza ahandi. Maze nyuma Yesu ajyanwa kwa Ponsiyo Pirato, umutegetsi w’Abaroma, aregwa ubugambanyi. Yesu yarakubiswekandi baramukwena cyane. Ikamba ry’amahwa barimushyira mu mutwe. Pirato yifuje kurekura Yesu, ariko uyu mupfapfa w’umuyobozi yemera gukurikiza ibyifuzo bya rubanda. Maze akaraba intoki ze maze atanga Yesu ngo abambwe. |
Go to Part 27 ~ Crucifixion