36 Panels of Redemption History
Part 27 ~ Crucifixion

Arakubitwa aranakomeretswa, Yesu yikoreye umusaraba we ku muhanda ujya ku musozi wa Kaluvari. Yikoreye umusaraba ku bwawe no ku bwanjye. Abasirikare b’abaroma bateye imisumari amaboko ya Yesu n’ibirenge bye ku musaraba. Ibisambo bibiri byari byabambanywe na Kristo- kimwe cyari i bumoso ikindi kiri i buryo. Yesu ari ku musaraba yavuze inshuro zirindwi. Ababaye cyane yarasakuje ati, “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” akeneye, aravuga ati “mfite inyota”. Avugana imbabazi ati “Data, ubababarire. Ntibazi icyo bakora”. Abwira umwe mu bisambo ati, “uyu munsi urabana nanjye muri Paradizo”. Abwira intumwa ye Yohana ati, “ Dore nyoko” na nyina aramubwira ati, “Dore umuhungu wawe”. Igihe yari agiye guhera umwuka, Yesu yaravuze ati, “Data, mu maboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye”, kandi amagambo ye ya nyuma yari ngo “Byose birarangiye”.


Go to Part 28 ~ Death & Burial