Igihe cyigeze, umukobwa w’isugi witwaga Mariya asama inda ku mbaraga z’Umwuka Wera. Abyara umwana w’umuhungu mu mujyi wa Betelehemu. Yosefu, umugabo wa Mariya yita umwana “Yesu” bisobanura mu giheburayo “Imana ikiza” Yesu umucunguzi yavutse aciye bugufi mu kiraro, kubera ko nta cyumba cyari gihari muri Betlehemu yose. Malayika yatangaje ukuza kwe, abashumba baza bavuye mu misozi kumusura. Abanyabwenge bavuye kure i Burasirazuba bayobowe n’inyenyeri, bazaniye amaturo umwana wavukiye kuba umwami. Ubuhanuzi bwahanuwe kera burasohora. “Ibyo nibyo bihe bya Noheli”- Ukwambara umubiri -ni cyo gitangaza kinini mu mateka. Uhoraho, Umwana w’Imana yinjiye mw’isi yacu y’ imwanya n’ibihe, nuko “Jambo yambara umubili abana natwe”. |
Go to Part 8 ~ Baptism