36 Panels of Redemption History
Part 8 ~ Baptism

Imana yahisemo Yohana umubatiza kugirango ategure inzira y’umurimo wa Yesu. Yohana yabwirije mu butayu, ahamagarira abanyabyaha kwihana. Ku myaka mirongo itatu, Yesu yiyeretse Yohana kugirango asohoze gukiranuka kose. Yesu yabatijwe na Yohana ku mugezi wa Jorodani. Akiramara kuva mu mazi, Umwuka Wera amanukira Yesu afite ishusho y’Inuma. Ijwi ry’Imana rivugira mw’ijuru riti “Uyu niwe Mwana wanjye nkunda, Ndamwishimira.” Nkuko bari kimwe mu gihe cyo kurema , Imana, Umwana n’Umwuka Wera bafatanije hamwe mu munezero.


Go to Part 9 ~ Temptation