Yesu yatangiye umurimo ahitamo abagabo cumi na babiri ngo bamukurikire. Abo bamukurikiye bitwaga abigishwa. Yahamagaye bwa mbere Petero, Andereya, Yakobo na Yohana ku Nyanja y’i Galilaya. Uwo mwanya bahise basiga inshundura zabo bakurikira Yesu. Arangije ahamagara Filipo, Tomasi na Barutolomayo. Nyuma y’aho ahamagara Matayo wari umukoresha w’ikoro, asiga amafaranga ye akurikira Yesu. Nyuma Yesu ahamagara Yakobo muto , Simoni na Tadeyo.Yesu arangije ahamagara Yuda sikariyoti ngo abe intumwa ye. Nyuma y’imyaka itatu Yuda abona Yesu abwiriza, akiza, akora n’ibitangaza, yamuvuyemo aramugambanira amutanga mu maboko y’abanzi be. |
Go to Part 11 ~ Ethical Teaching