36 Panels of Redemption History
Part 18 ~ Woman at the Well

Yesu yakundaga abantu b’ibihugu byose n’ab’ubwoko bwose. Umunsi umwe Yesu yari yicaye wenyine ku iriba mu gihugu cy’i Samariya. Haza umugore uje kuvoma amazi. Yesu aramubwira ati, “mpa amazi yo kunywa” maze umugore aratangara cyane. Kuri uko gusaba, Yesu aba akuye ibintu bitanu bitandukanya abantu. Icya mbere, Yesu yari umugabo kandi yavugishaga umugore n’umudendezo. Icya kabiri, Yesu yari umuyuda kavukire, none yari ahuye n’Umunyasamariya. Icya gatatu,yari umwigisha w’abantu cumi na babiri bamukurikiye mu gihe umusamariyakazi yari umukene utagira n’inshuti. Icya kane, Yesu yari umugabo wiyubashye, mu gihe uwo mugore yari asuzuguritse. abana n’abagabo benshi. Icya nyuma, Yesu yaramirizaga Uwiteka mu rusengero rw’Abayahudi mu gihe uwo mugore we yaramirizaga Uwiteka mu makosa ku musozi hejuru. Yesu yarenze imipaka myinshi ngo agire inshuti. Ni ikitegererezo cyacu mu kugera ku bandi.


Go to Part 19 ~ Transfiguration