Hari igihe cyageze Yesu ariwe muntu uzwi cyane muri Isirayeli yose. Icyumweru cyimwe mbere y’uko apfa ku musaraba , Yesu yanyuze mu murwa Mukuru wa Yerusaremu, ngo asohoze ubuhanuzi ku byerekeye Mesiya, Yesu anyura mu murwa yicaye ku ndogobe. Abantu benshi bari mu mujyi kubera ko hari Pasika. Iteraniro ry’abantu benshi bashima Yesu, bashyira imyenda yabo imbere ye n’amashami y’imikindo, Baririmba, “Hosanna, hashimwe umwami uje mw’izina ry’Uwiteka.” Abakuru b’abayuda bagize ishyari ry’uburyo Yesu amenyekanye cyane. Nuko batangira kubwirana bati “Dushobora gukora iki? Isi yose yari yamaze gukurikira Yesu. |
Go to Part 21 ~ Cleansing the Temple